Inkuru y’abaforomokazi bari imbere ku rugamba rwa virusi ya Marburg mu Rwanda

“Mfite ubwoba, mporana ubwoba ko ari njye ukurikiraho, ariko ndi umuforomokazi ngomba kuyirwanya, ni ko kazi kanjye”, ni ibivugwa n’umuforomokazi wo kuri bimwe mu bitaro bikuru mu mujyi wa Kigali.
Dr Jean Kaseya umukuru w'ihuriro ry'ibigo by'Ubumwe bwa Afurika mu kurwanya ibyorezo (Africa Centres for Disease Control/ Africa CDC) yatangaje ku wa kane ko kubera ingamba zikomeye u Rwanda rwafashe, n'uburyo ibintu byifashe ubu, "twiteze kubona u Rwanda ruva muri iki cyorezo vuba aha".
Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda ivuga ko iyi virusi imaze kwica abantu 13, naho abagera kuri 30 barimo kuyivurwa mu gihe abayikize ari 15. Igira inama abaturage kubahiriza ingamba zo kwirinda ikwirakwira ryayo no kudakuka umutima.
Abibasiwe cyane n’iyi virusi ni abaganga n’abakozi bo kwa muganga, ndetse bivugwa ko ari bo benshi mu bo yishe. BBC yabashije kuganira n'abaforomokazi babiri bo mu bitaro bibiri mu bikomeye mu mujyi wa Kigali, ntidutangaza umwirondoro wabo kubera imiterere y’akazi kabo.
Aba baforomokazi bapfushije bamwe muri bagenzi babo bakoranaga, cyangwa abakoraga ahandi bari bazi, bamwe muri bagenzi babo ubu bararwaye, abandi bari mu kato bakekwaho ko baba bafite iyi virusi.
‘Iyo ubonye abo mukorana bapfa nawe ugira ubwoba’
Umwe muri aba baforomokazi twise Maria* avuga ko ku kazi kabo ibintu byahindutse cyane kuko “ikipe yacu yabaye ntoya. Muri twebwe harimo abarwaye, hari n’abatararwaye ariko bafite ibimenyetso ubu bari mu kato”.
Avuga ko ibi byongereye igitutu n’akazi kenshi ku baforomo bagenzi be batarwaye kandi batari mu kato, ariko bakorana ubwoba no kwirinda birushijeho kuko bazi neza ko iyo virusi iri aha bakorera.
Maria avuga ko hari mugenzi we bakoranaga wishwe n’iyi virusi, abandi baganga batandukanye bapfuye avuga ko harimo abo azi. Ati: “Iyo ubonye abantu muri mu mwuga umwe bapfa nawe ugira ubwoba”.
Yongeraho ati: “Byangizeho ingaruka mu mitekerereze kuko uravuga uti 'uyu ni mugenzi wanjye' [upfuye], nk’ubu hari abo dukorana barwaye. Uhita ugira ubwoba ni cyo cya mbere, umera nk’umuntu ufite ‘stress’ uvuga uti 'nanjye ni ejo nta wamenya'. Ibyo ubwabyo biba byatuma na we ugira ibimenyetso bimwe na bimwe”.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zahaye u Rwanda doze zigera kuri 700 z’urukingo ruri mu igerageza, zatewe abaganga n’abakora kwa muganga kuva ku cyumweru.
Umuforomokazi ku bindi bitaro by'i Kigali – umujyi ubu ufatwa nk’izingiro ry’iyi ndwara – avuga ko umwe mu baganga bakoranaga ari we wapfuye nyuma yo kurwara indwara itazwi, mu gusuzuma umurambo we bakabona iyi virusi.
Uyu muforomokazi twahaye izina rya Claire* avuga uko ibintu byifashe ku kazi ke yagize ati: “Biteye ubwoba, bamwe bararwaye, abandi turacyekwa”.

Dr Leonard Nduwayo inzobere mu buvuzi bw'indwara ziterwa na virusi yabwiye BBC ko virusi ya Marburg iyo igeze mu mubiri ishobora gutangira kugaragara hagati y’iminsi itanu n’irindwi, ariko ko muri rusange ari hagati y’iminsi ibiri na 21.
Kubera ibimenyetso byayo birimo umutwe ukabije no kuva amaraso ahantu hose, “mu gihe uyirwaye atavuwe neza vuba, ingingo zose zihagarara gukora icyo gihe umuntu ahita apfa.”
Gusa iyi virusi ariko ishobora kugera mu mubiri “ukomeye, umeze neza”, nk'uko abivuga, maze wo ubwawo ukayirwanya ukayinesha.
Dr Nduwayo ati: “Ziriya virus akenshi iyo zigeze mu mubiri uzamura ubwirinzi bwawo…Ubwo bwirinzi bushobora kwica iyi virus ikagenda, hari n’abayifata ntibamenye ko bayirwaye, wenda akariro gacyeya no gucika intege gacye, ariko umuntu akongeraho akamera neza”.
Abashinzwe ubuzima mu Rwanda ntabwo batangaje uko iyi virusi yabonetse mu gihugu, kandi bavuze ko iperereza ku ho yakomotse rikirimo gukorwa.
Dr Jean Kaseya ukuriye Africa CDC yavuze ko u Rwanda “rwerekana mu mucyo ibijyanye n’iki cyorezo”.
Dr Elisha Misonge inzobere mu buvuzi bw’indwara ziterwa na za virusi wo muri Kenya yabwiye BBC ko bidafata igihe kinini kumenya ko virusi nk’iyi yageze mu gihugu “iyo gifite inzego z’ubuzima zikomeye” kuko “ishobora kwandura vuba kandi abayirwaye ishobora kubica vuba”.
Ati: “Nko mu Rwanda ndatekereza ko itamaze igihe kinini mbere y’uko imenyekana, mbona ko bayimenye itarica abantu benshi cyane kandi biraboneka ko bafashe ingamba zikomeye zo kuyirwanya no kurwanya ko ikwirakwira kurushaho.”
Dr Nduwayo agira ati: "Iriya virusi kuyihashya biroroshye rwose, ntabwo ikomeye cyane, inama nagira abantu ni uko niba warahuye n’ufite ibimenyetso ugomba kwipimisha kugira ngo utazayitera n’abandi."
Avuga kandi ko abayirwaye bagakira batagomba guhezwa cyangwa kunenwa, ahubwo “bagomba gukurikiranwa vuba n’abaganga kuko bashobora kugira ibibazo mu maso cyangwa mu mitsi”.

Dr Kaseya ukuriye Africa CDC yavuze ko ubu hari “ibyago hafi 0% ko iyi ndwara ikwirakwira hanze y’u Rwanda”, kubera ingamba zo gukurikirana abarwayi, gushakisha abakoranyeho n’abarwayi, no “kubuza abakoranyeho n’abarwayi kujya hanze y’igihugu”.
Claire avuga ko ubu afite icyizere ko iyi virusi itazakomeza kwica abantu kuko hari imiti yo gufasha abayirwaye irimo guhabwa abarwayi kandi n’izo nkingo zatanzwe.
Amasoko amwe yabwiye BBC ko mu mujyi wa Kigali hari ibigo birimo kuvurirwamo abarwaye iyi virusi nk’ikiri i Nyarutarama, ndetse n’ibirimo kwakira abashyirwa mu kato nk’ikigo kiri i Kanyinya cyakoze akazi nk’ako mu gihe cya Covid-19.
Mu kwirinda iyi virusi minisiteri y’ubuzima igira inama abantu kwirinda kwegera umuntu ufite ibimenyetso by’iyi ndwara, kugira umuco w’isuku nko gukaraba intoki no kwirinda kuramukanya ukoranaho.
Ambasade ya Amerika i Kigali ivuga ko ingamba u Rwanda rwafashe mu guhangana na Marburg ari "icyitegererezo mu karere", yongeraho ko "bigaragaza imbaraga rushyira mu kurinda abaturage kwandura n’umurava wo guhangana n'ibibazo by’ubuzima."









