Imvo n'Imvano ku bikorwa by'urugomo bikomeje kuvugwa mu duce dutandukanye tw'u Rwanda

Insiguro y'amajwi, Kanda hano wumve ikiganiro: Imvo n'Imvano ku bikorwa by'urugomo bikomeje kuvugwa mu duce dutandukanye tw'u Rwanda
Imvo n'Imvano ku bikorwa by'urugomo bikomeje kuvugwa mu duce dutandukanye tw'u Rwanda
Abantu bahagaze ku muhanda n'abari kuri za moto

Ahavuye isanamu, BBC Gahuza

Insiguro y'isanamu, Mu karere ka Rubavu ni hamwe mu havugwa ibyo bikorwa by'urugomo
    • Umwanditsi, Yves Bucyana
    • Igikorwa, BBC Gahuzamiryango

Ndabashuhuje mwese abateze amatwi BBC, tugeze mu mwanya w’ikiganiro Imvo n’Imvano, none ni ku wa gatandatu itariki ya 11 y’ukwezi kwa 3.

Mu kiganiro cyacu uyu munsi, turavuga ku bikorwa by’urugomo bikomeje kuvugwa mu duce dutandukanye tw’u Rwanda aho imitwe y’insoresore zishyira hamwe zigakora ibikorwa by’urugomo birimo gusahura no kwambura abantu ibyabo ku mugaragaro, harimo gukomeretsa no kwica bakoresheje intwaro gakondo.

Iyo mitwe yagiye yiyita amazina atandukanye, amaze kumenyekana cyane ni 'abuzukuru ba shitani', bavugwa mu karere ka Rubavu mu ntara y’uburengerazuba, n'abiyise 'abamozambike' mu karere ka Musanze mu ntara y’amajyaruguru y’u Rwanda.

Muri ako karere ka Musanze kandi, hari ngo n’abiyita 'abasani' ndetse n''abanyarirenga'.

Hari kandi n’irindi tsinda ryigize ibihazi biyogoza akarere ka Ruhango mu majyepfo y’u Rwanda.

Turaha ijambo abaturage batuye muri ibyo bice batubwire uko ikibazo giteye.

Leta ivuga ko ikibazo cy’ubujura bukoresheje kiboko kiri kuvugutirwa umuti.

Mu minsi ishize, Minisitiri w’umutekano mu gihugu Alfred Gasana, ubwo yasuraga akarere ka Ruhango, yatangaje ko abantu 10 bigize ibihazi bamaze gufatwa, dosiye zabo zikaba ziri mu bushinjacyaha.

Abo bari mu itsinda ry'insoresore zivugwa ko ryayogoje ako karere zitemagura kandi zikambura abaturage mu mirenge itandukanye.

Ni mu gihe ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu butemera ko hariho abiyita 'abuzukuru ba shitani' kandi bukavuga ko icyo kibazo gihabwa imbaraga kidafite. Nabo turabaha ijambo.

BBC yifuje kandi kuvugana na polisi y’u Rwanda kuri iki kibazo ariko ntibyakunda.