Inama ya Kagame, Tshisekedi na Lourenço 'ntikibaye' – ibiro bya Perezida wa RDC

Ahavuye isanamu, Présidence RDC / X
- Umwanditsi, Didier Bikorimana
- Igikorwa, BBC Gahuzamiryango
Inama ya batatu yari yitezwe cyane hagati ya Perezida w'u Rwanda Paul Kagame na Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo ku buhuza bwa Perezida w'Angola João Lourenço "ntikibaye", nkuko ibiro bya Perezida wa Congo byabitangaje.
Mu butumwa ku rubuga nkoranyambaga X, ibiro bya Perezida Tshisekedi byashinje "intumwa z'u Rwanda kwanga kwitabira iyo nama yitezwe kurangiza imirwano mu burasirazuba bwa RDC binyuze mu kuvana ingabo z'u Rwanda mu turere twa Congo".
Leta y'u Rwanda yavuze ko iyo nama "yasubitswe" kuko ku wa gatandatu mu nama y'abaminisitiri b'ububanyi n'amahanga yabereye i Luanda muri Angola, u Rwanda na DRC byananiwe kumvikana ku kwemera "ibiganiro bitaziguye n'umutwe w'inyeshyamba wa M23 w'Abanye-Congo, kugira ngo haboneke igisubizo cya politike ku ntambara mu burasirazuba bwa RDC".
Perezida Lourenço, umuhuza washyizweho n'umuryango w'Ubumwe bw'Afurika wari watumije iyo nama, yavuze ko ababajwe n'isubikwa ryayo "ku isaha ya nyuma" bisabwe n'uruhande rumwe.
Iyi nama yari imaze amezi yitezwe hagati y'aba bategetsi babanye nabi kuva intambara yakubura hagati y'inyeshyamba za M23 n'ingabo za DRC mu mpera y'umwaka wa 2021.
Mbere, ibiro bya Perezida Tshisekedi byatangaje ko yageze i Luanda mu gitondo cyo ku cyumweru kugirana ibiganiro na Perezida Kagame.
Ku wa gatandatu, amatsinda y'impande zombi ayobowe n'abaminisitiri b'ububanyi n'amahanga yageze i Luanda, mu nama ya karindwi yo ku rwego rw'abaminisitiri.
Itangazo ry'ibiro bya Perezida wa DRC rivuga ko ku cyumweru Perezida wa DRC na Perezida w'Angola bagiranye inama ukwabo, nyuma bakaza kuyagura ikajyamo n'intumwa zo ku mpande z'ibyo bihugu.
Congo ivuga ko mu nama y'abaminisitiri, u Rwanda rwari rwemeye gushyira umukono ku masezerano ari uko gusa leta ya Congo yemeye gutegura "ibiganiro bitaziguye hagati ya RDC n'abaterabwoba ba M23. Ubusabe bwanzwe n'uruhande rwa Congo".
Mu itangazo yasohoye kuri X, minisiteri y'ububanyi n'amahanga y'u Rwanda yavuze ko "iyi nama rero ntiyajyaga kugera ku masezerano, by'umwihariko kubera inkeke zihoraho z'abategetsi ba RDC", barimo na Perezida Tshisekedi, bashaka "guhindura ubutegetsi mu Rwanda".
Leta y'u Rwanda ivuga ko icyiteguye kwitabira inama "yashyiraho inzira ihamye kandi ifatika yo gucyemurira rimwe na rizima ibi bibazo bikiriho".
Ariko leta ya Congo yamaganye ibyo ivuga ko u Rwanda rwasabye "ku munota wa nyuma, bitandukanye n'ibiganiro byabanje", ivuga ko byongeye kugaragaza ko "nta bushake bwa nyabwo" rufite bwo kujya "muri gahunda y'ukuri igamije amahoro". Congo yasabye amahanga kurufatira ingamba zihamye.
Yongeyeho ko igishyigikiye ibikorwa bigamije kugarura amahoro arambye mu biyaga bigari, binyuze muri gahunda ya Luanda.
Perezida Lourenço yavuze ko muri iyo nama y'abaminisitiri habayeho "kutumvikana ku bijyanye no gucyemura ikibazo cya M23" – "ikibazo cyonyine gisigaye" kugira ngo harangizwe umushinga w'amasezerano y'amahoro.

Ahavuye isanamu, AFP
Mu itangazo rya minisiteri y'ububanyi n'amahanga ryasohowe n'ibiro bya Perezida, Lourenço yavuze ko ahangayikishijwe no kuba nta bwumvikane bwabayeho "kuri iki kibazo cy'ingenzi cyane kandi gica [gisenya] umubano hagati y'ibi bihugu bibiri".
Nubwo yashimye intambwe ikomeye yatewe mu kwemeranya ku mishinga irimo nko guhashya FDLR, ku ruhande rwa Congo, no "kugaba ingabo/gukuraho ingamba z'ubwirinzi" ku ruhande rw'u Rwanda, Lourenço yavuze ko ababajwe no kuba inama isubitswe "ku isaha ya nyuma [hasigaye igihe gito] ku busabe bw'uruhande rumwe".
Yongeyeho ko agishishikajwe n'uburyo bwiza bwo kugera ku mahoro n'umutekano mu burasirazuba bwa DRC, asaba ibihugu byombi gushyira imbere "inyungu z'abaturage babyo" kugira ngo haboneke umuti urambye w'intambara muri aka karere.
Raporo y'inzobere za ONU hamwe n'ibihugu byinshi byo mu burengerazuba bw'isi bishinja u Rwanda gufasha M23, leta y'u Rwanda irabihakana ivuga ko idafasha uwo mutwe kandi ko ibibera mu burasirazuba bwa Congo ari ibibazo by'Abanye-Congo ubwabo, ivuga ko bishingiye ku miyoborere mibi ubutegetsi bw'i Kinshasa bumaze imyaka bwarananiwe gucyemura.
Muri uyu mwaka raporo y'inzobere za ONU yashinje u Rwanda kugira abasirikare bagera ku 4,000 muri DR Congo barwana ku ruhande rw'izo nyeshyamba.
Iyo raporo inashinja ubutegetsi bwa Kinshasa gukorana n'umutwe w'inyeshyamba z'Abanyarwanda wa FDLR urwanya ubutegetsi bwa Kigali, ukorera mu burasirazuba bwa Congo.

Ahavuye isanamu, UN OCHA
Umutwe wa M23 uhakana gufashwa n'u Rwanda, ukavuga ko uharanira uburenganzira bwawo nk'Abanye-Congo, biganjemo abo mu bwoko bw'Abatutsi, uvuga ko bambuwe uburenganzira n'ubutegetsi bw'i Kinshasa.
Ubu ugenzura ibice binini byo mu ntara ya Kivu ya Ruguru, muri teritwari za Rutshuru na Masisi, n'ibice bimwe byo muri teritwari ya Walikale.
Imvugo ya Tshisekedi ku guhura na Kagame yagiye ihinduka, ubwo yiyamamarizaga manda ya kabiri nka Perezida mu 2023 yari yavuze ko atazongera guhura na Kagame ukundi.
Gusa mu kiganiro n'abanyamakuru b'Abanye-Congo i Buruseli mu Bubiligi muri Kanama (8) uyu mwaka, yavuze ko ashaka kuvugana na Perezida Kagame afata ko ari we ukoresha umutwe wa M23.
Yagize ati: "Icyo navuze, ni uko nshaka kuvugana n'u Rwanda, si ukugirana ibiganiro... kuvugana n'u Rwanda, kugira ngo mbaze Bwana Kagame... icyo ashaka ku baturage banjye."
Ariko nubwo aba baperezida bari guhura, umusesenguzi kuri politike ya DR Congo wo mu kigo cy'ubushakashatsi ku makimbirane, International Crisis Group, yabwiye BBC Gahuzamiryango mu kwezi gushize ko bishobora kuzafata igihe kirekire kugira ngo ibiganiro bigere "ku musaruro unogeye abaturage" kuko birimo "amacenga".
Onesphore Sematumba yagize ati: "Aho bipfira ni henshi. Ubwa mbere, ni ukubona abaganira, abajya mu biganiro, batemera ko ari bo bari mu ntambara. Nta kuntu rero wazana agahenge mu ntambara utarwana.
"U Rwanda kugeza n'ubu ntabwo bigeze bemera ko bafite abasirikare cyangwa ko bafite n'uruhare mu bibera mu burasirazuba bwa Congo."
"Ahandi bipfira", ni ko Sematumba akomeza avuga, "ni ukubona bariya barwanyi ba M23 bo bavuga ko ari bo bari kurwana – kandi bakabigaragaza kandi bakanabyemera – [ariko bakavuga] ko bo batari muri ibi biganiro.
"Ubwo rero niyo i Luanda bageza aho bashyira umukono ku bipapuro, aba M23 bo baravuga bati 'ça ne nous engage pas – ntabwo bitureba. Ntabwo twarebwa n'amasezerano tudafitemo uruhare.'"
Ariko Perezida Lourenço yari afite icyizere ko guhura kwa Kagame na Tshisekedi kwashoboraga kugeza ku masezerano y'amahoro.
Ubwo yari mu ruzinduko muri Afurika y'Epfo ku wa kane, ibiro ntaramakuru AFP n'urubuga rwa radiyo RFI byasubiyemo amagambo ye agira ati:
"Dufite icyizere ko iyi nama amaherezo izageza ku isinywa ryose cyangwa ku cyemezo cyo gusinya vuba aha amasezerano y'amahoro arambye hagati y'ibyo bihugu bibiri by'ibituranyi."
Gusa umusesenguzi Sematumba avuga ko umuti ari uko "umuhuza yagombye kubwira buri ruhande ko bitemewe gukora ibyo bakora".
"U Rwanda ntabwo rwemerewe gushora abasirikare barwo mu gihugu cy'igituranyi. Ni amakosa mu mategeko mpuzamahanga. Ntabwo bagombye kubiganiraho.
"Namwe rero Bakongomani, mumenye ko bitemewe gushyigikira imitwe... nta nubwo mwemerewe gukoresha insoresore muhereza intwaro n'amafaranga kugira ngo yishore [zishore] mu ntambara.
"Bavanyeho uwo mutego, noneho basigara baganira bati 'turapfa iki?'"










