U Rwanda rurega MONUSCO na SADC kubogamira kuri FARDC mu ntambara iri muri Congo

Insiguro y'amajwi,
U Rwanda rurega MONUSCO na SADC kubogamira kuri FARDC mu ntambara iri muri Congo

Guverinoma y'u Rwanda iramenyesha akanama k'umutekano ka LONI ko ihangayikishijwe n'ibikorwa bikorerwa abanye-Congo bo mu bwoko bw'Abatutsi mu burasirazuba bw'igihugu.

Ibaruwa u Rwanda rwagejeje kuri LONI muri iki cyumweru, igaragaza ko rutewe impungenge n'ibyavuzwe na Jean Pierre Lacroix, ko LONI ishobora gufasha ingabo za SADC ziri mu butumwa muri Congo.

U Rwanda ruvuga ko ingabo za SADC zibogamiye ku ruhande rwa leta ya Congo kandi zibanda ku kurwanya umutwe wa M23 gusa aho guhashya indi mitwe yose irenga 260 yitwaje intwaro.

Twashatse kumenya ibindi kuri iyi baruwa, Prudent Nsengiyumva avugana na Alain Mukularinda, umuvugizi wungirije wa leta y'u Rwanda, atangira amubaza uruhande bavuga ko ingabo za SADC zibogamiyeho.