Imvo n’imvano: Igice cya kane cy'urukurikirane rw'ibiganiro ku mikino ngororamubiri mu Rwanda
Uyu munsi turabagezaho igice cya 4 cy'urukurikirane rw'ibiganiro twatangiye kubagezaho rw'abahozi bakina imikino ngororamubiri mu Rwanda.
Iki kiganiro kiragenda kidusatiriza umusozo w'uru ruhererekane. Mbibutse ko ibi biganiro twagiye kubitegurira muri studio y’ i Bordeaux mu Bufaransa mu mpera z'umwaka ushize, aho Mukamurenzi Marcianna, atuye. Twamuhuje rero na bagenzi be bakinanye mu myaka ya za 70 na 80. Bo ariko baje ku murongo wa telephone kuko bari mu mihanda itandukanye.
Twanatumiye n’abakinnye uwo mukino mu myaka ya za 90 n’i 2000 kugeza ku bari gukina ubu, abo nabo ni Sibonyange Immaculée ari mu Rwanda, Uwilingiyimana Julienne ari mu Rwanda, Mukakigeri Marthe ari mu Rwanda, Nyandwi Aloys ari mu Rwanda, Ntawurikura Mathias ari mu Rwanda, Ndagijimana Elkan ari mu Rwanda, Dix Dieudonné ari muri Amerika, Murenzi Emmanuel ( umutoza ) ari muri Bénin, Jean Marie Vianney Ndagijimana ( yakuriye ishyirahamwe ry’umukino ngororamubi, anaba muri comite olympique ) ari mu Bufaransa, Clementine Mukandanga ari mu Butaliyani. Turi kumwe kandi n’umuyobozi wa Comité Olympique mu Rwanda, Alice Umuringa ari mu Rwanda.
Ibi biganiro mwabiteguriwe kandi murabigezwaho na Felin Gakwaya