Umuti wo kugabanya ibiro wamuteye agahinda gakabije n'ububabare buhoraho

Ifoto y'umugore usa n'unaniwe, wambaye ishati y'amabara menshi, aho yicaye mu ntebe yegamye
Insiguro y'isanamu, Pauline Miller yavuze ko umuti wa Mounjaro wamusigiye ububabare budashira akaba abayeho ubuzima atishimiye
    • Umwanditsi, Jen Smith

Umugore yavuze ko umuti wo kugabanya ibiro witwa Mounjaro watumye agira ububabare budashira, ukamutera guhangayika gukabije ndetse akabaho no mu buzima bubi.

Pauline Miller, ukomoka i St Keyne, hafi ya Liskeard, muri Cornwall, mu Bwongereza, ni umwe mu bantu babarirwa mu bihumbi bo hirya no hino bahawe urukingo kugira ngo rubafashe kugenzura diyabete yo mu bwoko bwa kabiri.

Yagaragaje impungenge ze mu gihe NHS (Ikigo cy'igihugu cy'ubuzima cy'Ubwongereza) yitegura kwagura ibikorwa byo gukwirakwiza Mounjaro ku isoko umwaka utaha. Abandi bantu bagaragaje ko gukoresha uyu muti byabagiriye akamaro.

Lilly, uruganda rwakoze uyu muti wa Mounjaro, yavuze ko bishoboka ko habaho ingaruka zo kuyikoresha ariko ko umutekano w'abarwayi ari wo ishyize imbere.

Miller yavuze ko yari umubyeyi ubayeho yishimye kandi akora cyane. Asobanura ko yari yarakiriye kubana n'ibibazo by'uburwayi yari afite burimo diyabete n'indwara y'umwingo. Yavuze ko ibyo byahindutse nyuma y'ukwezi kumwe NHS imwandikiye umuti witwa Mounjaro wo kumufasha uburwayi bwe bwa diyabete.

Yagize ati: "Natangiye kuyinywa muri Gicurasi [5], ariko nywa iri ku kigero gito, kandi nta cyo byampungabanyijeho. Nyuma y'ukwezi kumwe, ni bwo bongereye igipimo cy'umuti nanywaga mpita ntangira kurwara."

Yavuze ko yahagaritse gufata iyo miti akimara kumva atamerewe neza, gusa ngo akomeza kubana n'ubwo bubabare kugeza n'ubu.

Yagize ati: "Mporana ububabare budashira, mfite agahinda gakabije."

"Byatangiye mbabara mu mugongo, ku ruhande rw'ibumoso. Nyuma ububabare bukomereza imbere ku nda, ku gice cy'umukondo.

"Bintera guhora nduka, numva ndembye, mporana ububabare bukabije, binsaba guhora mfata imiti igabanya ububabare."

Ububabare bukabije

Uruganda rwa Lilly rwakoze uyu muti, rwaburiye abantu rubamenyesha ko uyu muti ushobora kugira ingaruka zirimo nko kubyimba impindura. Ibi bikaba biba biri ku rupapuro ruba ruri kumwe n'umuti wa Mounjaro.

Miller yavuze ko yizera ko yagize ibibazo ku gasabo k'indurwe n'amara.

Yagize ati: "Ni nk'ububabare buhora bumunga… buri hejuru gato y'agasabo k'indurwe, kandi bujyana n'isesemi, mporana uburwayi igihe cyose."

Gahunda ya NHS y'imyaka itatu yo gushyira ku isoko imiti igabanya ibiro yatangiye mu mpeshyi ishize, aho leta ifite intego yo kugera ku barwayi bagera hafi ku 250,000 bitarenze umwaka wa 2028.

Abandi bantu benshi bavuze ko baguze iyo miti ku giti cyabo banyuze kuri murandasi (internet).

Hagati aho, ikigo gishinzwe kugenzura imiti n'ibikoresho by'ubuvuzi (MHRA) kirimo gukora ubushakashatsi ku ngaruka zo ku ruhande za Mounjaro n'indi miti igabanya ibiro.

Ifoto y'umusaza wambaye umupira w'ubururu bwerurutse wambaye n'indorerwamo z'umukara, afite akanyamuneza mu maso.
Insiguro y'isanamu, Nigel Benwell wo muri Plymouth yavuze ko ubuzima bwe bwarushijeho kuba bwiza kuva ahawe umuti wa Mounjaro ngo awukoreshe kuri diyabete yo mu bwoko bwa 2

Nigel Benwell, ukomoka i Plymouth, na we yandikiwe Mounjaro kugira ngo imufashe mu guhangana n'indwara ya diyabete yo mu bwoko bwa kabiri. Yavuze ko kuri we iyo miti yamufashije.

Yagize ati: "Sinagabanyije ibiro byinshi nk'uko nari mbyiteze, ariko ubuzima bwanjye bwabaye bwiza kurushaho."

Yongeyeho ati: "Urwego rw'isukari mu maraso rwasubiye ku rugero rusanzwe, biratangaje cyane. Umuvuduko w'amaraso na wo waragabanutse cyane, muri rusange ubu meze neza kurushaho mfite ubuzima bumeze neza."

Ifoto ya Nigel Benwell yambaye ikote ry'umukara n'umupira w'ubururu bwijimye, ari kumwe n'umugore wambaye ikote ry'umweru, bombi bahagaze baseka bishimye.

Ahavuye isanamu, Nigel Benwell

Insiguro y'isanamu, Nigel Benwell yavuze ko Mounjaro yatumye yishimira ubuzima cyane

Benwell yavuze ko ubuzima bwe bwarushijeho kuba bwiza bituma yongera kugira imbaraga yongera kubona ubushobozi bwo gukora ingendo, harimo no kujya i New York mu rugendo rutari gushoboka mbere.

Ati: "Ikintu cyantangaje cyane ni ku bijyanye na diyabete. Ni ukuri, igihe bayinsangagamo bwa mbere, sinabisobanukiwe, narabyirengagije nkomeza ubuzima busanzwe."

"Amenyo yanjye yatangiye kuvamo avunika. Ntangira kutumva neza, kandi sinashoboraga kugenda intera ndende [ahantu harehare] bitewe n'ibibazo byaterwaga n'iyo ndwara."

"Sinshobora kuvanaho ingaruka natewe na diyabete – binyuze mu bujiji bwanjye – ariko uyu [muti] urimo gutuma idakara cyane."

Ifoto y'umuganga wambaye imyenda y'ubururu bwijimye y'abaganga areba ku ruhande rw'ibumoso rw'ifoto.
Insiguro y'isanamu, Umuganga w'inzobere mu ndwara z'igifu n'amara wo mu kigo cy'igihugu gishinzwe ubuzima, Dr Alan Desmond, yavuze ko imiti igabanya ibiro idacyemura byose
Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Mu ntangiriro y'uku kwezi, ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku buzima ku isi (OMS/WHO) ryasabye ko abantu benshi barushaho kubona izi nkingo, rivuga ko zishobora gufasha abantu babarirwa muri za miliyoni kutagira umubyibuho ukabije.

Dr Alan Desmond, inzobere mu ndwara zo mu rwungano ngogozi muri NHS, yavuze ko imiti igabanya ibiro ifasha cyane, ariko ko ishobora gufasha cyane mu gihe kirekire.

Yagize ati: "Ntekereza ko iyi miti ikwiye kuboneka byoroshye ku bantu bayicyeneye cyane.

"Ariko ntekereza ko ari ingenzi gusobanura ko iyi miti atari umuti umwe w'igitangaza wacyemura ibibazo byose duhura na byo."

Dr Desmond yavuze ko ingaruka zo ku ruhande ziboneka kenshi, zirimo n'ibibazo bikomeye.

Yagize ati: "Ibibazo byo kubyimba kw'impindura, agasabo k'indurwe ndetse no kubura amazi ahagije mu mubiri bishobora kugaragara ku bantu bagera kuri 5–10%."

Yakomeje agira ati: "Bityo rero nubwo iyi miti ishobora gufasha cyane bamwe, abandi ibagwa nabi kandi ikabagora kuyikoresha."

Uruganda Lilly rwabwiye BBC ko umuntu wese uri kugira ingaruka ziterwa no kunywa iyi miti akwiye kuganira na muganga we cyangwa indi nzobere mu by'ubuzima.

Umuvugizi w'urwo ruganda yagize ati: "Dufata raporo zose zijyanye n'umutekano w'abarwayi nk'izifite agaciro gakomeye, kandi turabakurikirana, tugasuzuma ndetse tukanatanga amakuru y'umutekano ku miti yacu yose.

"Abarwayi bafata Mounjaro (tirzepatide), kimwe n'abandi bafata indi miti yose itangwa ku nyandiko ya muganga, birashoboka ko yabagiraho ingaruka.

"Izo zikwiye kumenyekanishwa binyuze muri gahunda ya MHRA izwi nka Yellow Card, ariko nanone zishobora guterwa n'izindi mpamvu, zirimo n'indwara umuntu yari asanganywe."

Ubwo BBC yabazaga minisiteri y'ubuzima ku bijyanye n'icyiciro gikurikiyeho cya gahunda zayo kuri Mounjaro, yayohereje kuri NHS. Kugeza ubu NHS ntirasubiza.