Duduzile: Bimwe kuri uyu mukobwa wa Jacob Zuma uhakana ibyaha by'iterabwoba ashinjwa

Duduzile Zuma-Sambudla yahisemo kwambara umupira wanditseho gutyo mu kugerageza gutesha agaciro ibyaha ashinjwa

Ahavuye isanamu, Supplied

Insiguro y'isanamu, Duduzile Zuma-Sambudla yahisemo kwambara umupira wanditseho gutyo mu kugerageza gutesha agaciro ibyaha ashinjwa

Umukobwa w'uwahoze ari Perezida wa Afurika y'Epfo, Jacob Zuma, yireguye ku byaha by'iterabwoba ubwo urubanza rwe rwatangiraga mu mujyi wa Durban.

Duduzile Zuma-Sambudla akurikiranyweho amagambo yatangaje ku mbuga nkoranyambaga mu myaka ine ishize, mu gihe habaga imyigaragambyo muri Afurika y'Epfo nyuma y'ifatwa rya se.

Icyumweru cy'akaduruvayo mu bice bitandukanye by'igihugu muri Nyakanga 2021, kirimo ubusahuzi no gutwika cyiciwemo abantu barenga 300 kandi cyangiza ibintu bifite agaciro ka miliyoni 2.8 z'amadolari ya Amerika.

Duduzile w'imyaka 43 ashinjwa gukangurira iyi myigaragambyo, akaba akurikiranyweho ibyaha byo gushishikariza iterabwoba no guteza imvururu rusange.

Iyo myigaragambyo yabaye cyane mu ntara za Gauteng na KwaZulu-Natal, ikurikiye ifatwa ry'uwahoze ari Perezida Jacob Zuma kubera kwanga kubahiriza itegeko ry'urukiko ryamusabaga gutanga ubuhamya mu iperereza ku byaha bya ruswa akekwaho gukora mu gihe yari ku butegetsi.

Duduzile Zuma yahakanye kenshi ibyo ashinjwa, umwunganizi we akavuga ko ibirego by'ubushinjacyaha bidafite ishingiro.

Yakomeje kuvuga ko ibi birego ari uburyo bwo kwihimura kuri se nyuma y'uko yatangije ishyaka rye rya politiki akanarwanya Ishyaka ANC.

Ibi byashimangiwe n'Ikigo cya Jacob Zuma kivuga ko uru rubanza ari urugero rwiza "rw'ikoreshwa nabi ry'ububasha" ndetse "uburyo rukaba n'uburyo bwo guhohotera politiki n'umuryango" wa Jacob Zuma byeruye.

Abashyigikiye ishyaka rye, uMkhonto weSizwe, bake bagaragaye imbere y'Urukiko Rukuru rwa KwaZulu-Natal, mu gihe se n'abandi bayobozi b'ishyaka bari mu cyumba cy'urukiko.

Umwe mu bana bazwi cyane ba Zuma

Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Uyu mukobwa wa Zuma akaba n'umudepite yavukiye kandi akurira muri Mozambique, aho se yari atuye mu buhungiro nyuma yo kumara imyaka icumi afunzwe muri Afurika y'Epfo.

Yakuranye na musaza we w'impanga ye Duduzane kandi ni umwe mu bana batanu Zuma yabyaranye n'umugore we wa gatatu Kate Mantsho wiyahuye mu mwaka wa 2020.

Duduzile na Duduzane ni bo bana bazwi cyane mu bana bagera kuri 20 bivugwa ko Zuma yabyaranye n'abagore hamwe n'abakunzi be batandukanye.

Mu myaka myinshi, Duduzane ni we wakunze kugaragara mu bitangazamakuru nyuma y'uko isano ye n'umuryango w'Abagupta yamenyekanye cyane mu ntangiriro z'imyaka ya 2010.

Uwo muryango ni wo wari ku isonga mu birego by'akarengane byakurikiranye ubuyobozi bwa Zuma. Icyo gihe abagupta na Zuma bahakanye ibyaha byose baregwaga.

Uretse ubukwe bwe bw'agatangaza yakoranye na rwiyemezamirimo Lonwabo Sambudla mu mwaka wa 2011, bwiswe "ubukwe bw'umwaka" icyo gihe, Duduzile Zuma-Sambudla ntiyakunze kugaragara mu ruhame.

Yibandaga cyane ku kurera abakobwa be babiri no kuba umugore wo mu rugo, nk'uko ikinyamakuru Daily Maverick cyo muri Afurika y'Epfo kibivuga.

Nyuma yo gutandukana n'umugabo we muri 2017, ni bwo yatangiye kugaragara kenshi iruhande rwa se igihe yabaga ari mu ruhame, yaba mu rukiko cyangwa mu bikorwa bya politiki, bityo amaso y'abantu atangira kumureba.

Duduzile Zuma-Sambudla nubwo atari yarigeze akora politiki, ubu afite intebe mu nteko ishinga amategeko, nyuma y'amatora rusange yo umwaka ushize, kandi ni umuntu ufite ijambo rikomeye mu ishyaka rya se n'ubwo nta mwanya uzwi mu miyoborere yaryo, afite.

Duduzile yanashyizwe mu Nteko Nyafurika y'Umuryango w'Ubumwe bwa Afurika.