Inkongi z'umuriro ziri mu Bugereki zahungabanyije ubukwe bw'abageni b'Abarundi
Igihugu cy’Ubugereki kimaze igihe mu kaga k’imiriro imaze kwibasira ibitari bike, ituma benshi bimuka ibikorwa byinshi nabyo birahagarara.
Izo nkongi zo mu Bugereki rero zagize ingaruka zikomeye ku buzima bw'abanyagihugu, ndetse n'abakerarugendo basura igihugu.
Amashusho yerekana bamwe mu bantu bari mu duce twibasiwe n'iyi miriro bava mu mahoteli barimo shishi itabona bahunga.
Ariko si abariyo byagizeho ingaruka gusa.
Hari n'abiteguraga ingendo mu Bugereki bagombye kuzisubika.
Umwe muri bo ni Desire Peke, Umurundi uba muri Norvege witeguraga kwishimira umwe mu minsi myiza y'ubuzima bwe: Gukora ubukwe n'umukunzi we.
None izi nkongi zatumye ibi birori byari byitezwe mu mpera z'icyumweru bisubikwa.
Prudent Nsengiyumva yavuganye nawe, ari muri Norveje (umva ikiganiro bagiranye aho hejuru).

Ahavuye isanamu, Getty Images