Imvo n'imvano ku manza za gatanya hagati y’abashakanye zibandanya ziyongera mu Rwanda

Insiguro y'amajwi, Imvo n'imvano ku manza za gatanya hagati y’abashakanye zibandanya ziyongera mu Rwanda
Imvo n'imvano ku manza za gatanya hagati y’abashakanye zibandanya ziyongera mu Rwanda

Ikiganiro cyacu cy ‘uyu munsi kiribanda ku manza za gatanya hagati y’abashakanye zigenda zirushaho kwiyongera mu Rwanda.

Raporo y’ibikorwa by’ubucamanza ya 2021-2022, igaragaza ko ikibazo cyiganje kuruta ibindi mu manza mbonezamubano ari ugutandukana burundu hagati y’abashakanye, haravugwa imanza zirenga 3000.

Raporo igaragaza ko 80% y’ingo zasenyutse zari zitaramarana imyaka 15.

Hari abavuga ko aho ruzingiye ari ku mutungo. Mubiyemeza kurushinga hakabamo abashishikazwa no kubanza gutera akajisho ku mutungo w’abo bagiye kubana, nyuma y’iminsi micye bagasaba gatanya, kuko itegeko ribemerera kugabana umutungo ku kigero cya 50% kuri buri wese iyo bavanze umutungo. Ese haba hari ibyuho mu mategeko cyane cyane agendanye n’ivanga mutungo kubagiye kurushinga ? Turisunga abanyamategeko bo muri Legal aid Forum batubwire uko ibintu bimeze.

Ni mu gihe impuguke mu mibanire y’abantu n’ingo zivuga ko abantu birukira gutegura ubukwe aho gutegura ingo baba bagiye gushinga, nabo turabaha ijambo batubwire umuti w’ikibazo cya gatanya.

Leta se yo yaba ihagaze he kuri icyo kibazo? Ministeri y’umuryango ivuga yatangiye inzira y’ivugurura ry’umushinga w’itegeko ry’umuryango, imicungire y’umutungo w’abashakanye, impano z’izungura byari bisanzwe ari amategeko 2 atandukanye, kandi ko iri gushyira imbaraga mu bikorwa byo gutegura bihagije abagiye gushinga ingo.

Ikiganiro n’imvo n’imvano kuri uyu wa gatandatu mwagiteguriwe kandi murakigezwaho na Yves Bucyana.