
Uruzi rwa Nile
Inteko nshingamategeko ya Ethiopia yahinduye amasezerano yashyizweho umukono mu gihe cya gikolonize aha ibihugu bya Misiri na Sudani uburenganzira bwo gukoresha amazi menshi y'uruzi rwa Nile.
Leta ya Ethiopia ivuga ko ayo masezerano atagihuye n'igihe tugezemo.
Iki cyemezo cyarakaje Misiri yari inamaze iminsi irakajwe na gahunda ya Ethiopia yo kubaka urugomero rushya.
Abategetsi b'i Cairo baravuga ko uwo mushinga uzagabanya amazi ya Nile yinjira mu gihugu cya Misiri ndetse hari abanyapolitiki bo mu Misiri banatanze igitekerezo cyo gusenya urwo rugomero.
Ministri w'ububanyi n'amahanga wa Misiri ategererejwe i Addis Abbeba kuganira n'abategetsi ba Ethiopia kuri icyo kibazo.
Umukuru w'igihugu cya Uganda, Yoweri Museveni, nawe yongeye ijwi kuri izo mpaka ziri hagati y'ibihugu bya Misiri na Ethiopia ku byerekeye amazi y'uruzi rwa Nile.
Prezida Museveni avuga ko ibura ry'amashanyarazi rituma iterambere muri Afrika ritihuta.