
Imodoka za gisirikare z'Ubufaransa zatangiye gutwara ibikoresho mu kigo cya gisirikare cyo muri Mali, igisa n'intambwe ya mbere yo gukura ingabo nyinshi z'Ubufaransa muri Mali.
Umunyamakuru wa BBC yavuze ko amakamyo 12 yikoreye amatanki, amajipe n'ibindi bikoresho yatangiye kuva mu murwa mukuru wa Mali, Bamako agana muri Cote d'Ivoire.
Ubufaransa bwari bwohereje abasirikare ibihumbi bine muri Mali mu kwezi kwa mbere k'uyu mwaka.
Izo ngabo zari zigiye gufasha ingabo za Mali zari zugarijwe n'inyeshyamba za kiyisilamu n'iz'abaTuareg.
Mu kwezi kwa cyenda hasaba hasigaye ingabo zigera ku bihumbi bibiri gusa z'abafaransa muri Mali kandi umwaka uzajya kurangira hasigaye izigera ku gihumbi.