
Mu karere ka Gakenke na Rulinda haravugwa imvura imaze iminsi ibica bigacika, yahitanye abantu 10, isenya amazu n'ibihingwa, n'umuhanda uhuza Kigali n'amajyaruguru urasenyuka.
Abategetsi bo mu bushikiranganji bw'ubutegetsi bw'igihugu ariko badutangirije ko hari inzira bamaze kubona imodoka zijya mu majyaruguru zivuye i Kigali zicamo.
Imiryango 85 niyo imaze gukurwa mu twayo, umuyobozi wungirije w'akarere ka Rulindo Niwemwiza Emilienne yabwiye BBC ko hari n'indi miryango igera kuri 900 igomba kwimurwa muri ako karere ngo kuko ari akarere gashobora kwibasirwa n'ibiza.
Niwemwiza yavuze ko iyo miryango igera kuri 900 igomba kuba yimutse mu kwezi kwa 6 k'uyu mwaka, abatishoboye ngo leta ikazabafasha kubaka imidugudu ahantu hazaba hari umutekano.