
Amakuru aturuka muri Kenya aravuga ko amabandi yitwaje imbunda yagabye igitero mu gace kari hafi y'umujyi wa Baragoi uri mu majyaruguru y'uburengerazuba bw'igihugu, yiba amatungo akababaka amajana.
Ngo bagabye icyo gitero bagera muri magana abiri kandi benshi muribo bari bitwaje intwaro zikomeye.
Abantu benshi bamaze guhunga. Mu kwezi gushize kwa cumi na kumwe, abapolisi bagera kuri mirongo ine bishwe n'ayo mabandi yiba amatungo.
Kuwa gatanu, inteko nshingamateka yasabye leta ya Kenya gushyiraho akanama gashinzwe gukora iperere kuri ubwo bwicanyi bwakorewe abapolisi, ubwicanyi bwabaye ubwa mbere mu mateka y'igihugu.