
Imibu itera malaria
Ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku buzima - OMS - riravuga ko ingufu mu kurwanya indwara ya malaria zagabanutse kandi ko intambwe yari amaze guterwa mu myaka ishize muri urwo rwego ishobora gusubira inyuma.
Hari amafaranga abura muri gahunda zo kurwanya, gupima no kuvura iyo ndwara. Urugero rutangwa nuko inzitiramibu zitangwa ku mugabane wa Afurika zagabanutse zigera munsi ya kimwe cya kabiri y'izatanzwe hashize imyaka ibiri ku buryo rero birimo gutuma abantu babarirwa muri za miliyoni batabasha kwirinda iyo ndwara.
Ishami rya ONU rishinzwe ubuzima ku isi rivuga ko rikeneye andi mafaranga abarirwa kuri miliyari eshatu kugirango igikorwa cyo kurwanya iyo ndwara cyongererwe ingufu.
OMS kandi irimo gushaka uburyo bushya bwo kubona amafaranga burimo imisoro yakwakwa ku bikorwa byo guhanahana amafaranga ndetse no ku mpapapuro z'agaciro.