Umunsi w'abakozi: Mu Burundi bavuga ko bigoye kurangiza ukwezi...
Abahagarariye abakozi mu Burundi bavuga ko uyu munsi mpuzamahanga wahariwe akazi n'abakozi ugeze benshi mu bakozi bo mu Burundi badashobora kurangiza ukwezi bagihaha.
Urunani rw'amashyirahamwe y'abakozi Cosybu ruravuga ko abakozi bugarijwe n'ibibazo binyuranye birimo ubuzima buhenze butuma bibagora cyane kubona amikoro atuma barangiza ukwezi.
Uru rugaga rurasaba leta kwicarana n'abakozi bakigira hamwe uko ibyo bibazo byakemurwa.
Jacques Niyitegeka yavuganye na Melance Hakizimana icyegera cy'umukuru w'urugaga rw'amashyirahamwe y'abakozi mu Burundi, Cosybu, atangira asobanura uko ibyo bibazo byifashe (umva icyo kiganiro aho hejuru).