Imvo n'imvano ku Barundi n'Abanyarwanda baba muri Cameroon hamwe n'ihiganwa rya Afcon/CAN riherutse

Insiguro y'amajwi, Imvo n'imvano ku Barundi n'Abanyarwanda baba muri Cameroon n'ihiganwa rya CAN riherutse

Ndabashuhuje mwese abateze amatwi BBC, uyu ni umwanya w’ikiganiro imvo n’imvano, turi kuwa gatandatu tariki 12 z’ukwezi kwa kabiri umwaka wa 2022. Mu kiganiro cyacu uyu munsi turi mu gihugu cya Cameroon, igihugu cyakiriye imikino y’igikombe cy’ibihugu by’Afrika nyuma y’imyaka 50. Igice kinini cy’iki kiganiro ariko kiribanda ku buzima bw’Abanyarwanda n’Abarundi batuye muri iki gihugu cya Cameroon.

Nta mibare ifatika igaragaza umubare nyakuri w’Abanyarwanda n’Abarundi baba muri Cameroon, gusa ikiriho ni uko ngo umubare w’Abanyarwanda bahaba ari mwinshi kuruta uw’Abarundi. Benshi bahabaye ari impunzi, abandi ni abanyeshuri hari kandi n’abari hano mu buzima busanzwe batabarizwa muri ibyo byiciro.

Bavuga ko babayeho mu buzima butandukanye kandi ko Cameroon ari igihugu ishoramari ryaba iriciriritse cyangwa irihambaye rishobokamo cyane kuko ngo hakiri inzego nyinshi nk’uko babivuga ‘zitarahumuka’ ugereranyije n’ibihugu byo mu biyaga bigari. Mu biribwa Cameroon ngo ikubye inshuro nyinshi ibiribwa biboneka mu Rwanda no mu Burundi.Wari uzi se ko n’umubirizi uribwa hano muri Cameroon, kandi ukaba ari ikiribwa gitegurirwa umushyitsi w’ubashywe? Turabyumva mu kiganiro cyacu.

Umubirizi

Ahavuye isanamu, BBC GAHUZA

Turanavuga ku mikino y’igikombe cy’afrika cyegukanywe ku nshuro ya mbere n’igihugu cya Senegal, itsinze ikipe ya Misiri, umukino wa nyuma wabaye ku cyumweru gishize.

Turagaruka kuri bimwe mu byaranze iyo mikino cyane cyane ku basifuzi bo mu Rwanda no mu Burundi bahagarariye imwe mu mikino, umurundi Pacifique ndabihawe n’Imana n’umunyarwandakazi Salma Mukansanga (wabaye umugore wa mbere wasifuye mu mateka y’igikombe cy’afrika umukino w’amakipe y’abagabo) baratubwira ibyiyumvo byabo nyuma yo gusifura iyo mikino.

Iki kiganiro Imvo n’Imvano kuri uyu wa gatandatu mwagiteguriwe kandi murakigezwaho na Yves Bucyana.