Imvo n'Imvano ku mpaka ziri hagati y'abatwara abagenzi ku mapikipiki na leta y' u Rwanda

Insiguro y'amajwi, Imvo n'Imvano ku mpaka ziri hagati y'abatwara abagenzi ku mapikipiki na leta y' u Rwanda

Imvo n'Imvano uyu munsi yibanze ku mpaka ziri hagati y'abakora ubucuruzi bwo gutwara abagenzi ku mapikipiki cyangwa moto na leta y' u Rwanda. Abatwara moto bose mu gihugu bagera ku bihumbi 46 naho umujyi wa Kigali ukaba ufite hafi 24.500.

Abo batwara moto biganjemo abakiri bato, ntibumvikana n'ubutegetsi ku gikoresho cyitwa MUBAZI leta itegeka ko buri moto itwara abagenzi igomba kuba igifite.

Icyo kibazo cya MUBAZI cyagiye ahagaragara ku itariki ya 13 z'uku kwezi, ubwo abatwara moto bisutse mu mihanda mu mujyi wa Kigali, mu myigaragambyo yo kwamagana MUBAZI. Amajwi y'abamotari yumvikanye cyane cyane ku miyoboro ya televiziyo zikorera kuri YouTube, yumvikanagana arimo agahinda n'umujinya. Bavugaga ko MUBAZI zibatera igihombo aho kubazanira inyungu. Hari amajwi yatunze agatoki umucuruzi wa MUBAZI mu Rwanda ko ariwe ubifitemo inyungu kurusha banyiri moto cyangwa abazikoresha bashaka ubuzima.

Muri iyo myigaragambyo, banavuze ko bafite n'ibindi bibazo birimo ubwishingizi buhanitse, imisoro n'imisanzu bacibwa.

Bose bahurizaga amajwi k'uwo bise 'umubyeyi', ariwe Perezida Kagame, bamusaba ko abakuraho icyo bavugaga ko ari akarengane.

Mu gihe kitarenze umunsi umwe iyo myigaragambyo ibaye, leta yatangaje ko ifashe icyemezo cyo kuba ihagatitse by'agateganyo ikoreshwa rya MUBAZI dore ko ivuga ko MUBAZI zifitiye akamaro abakora ubwo bucuruzi, abagenzi ndetse hatirengagijwe n'iterambere rijyanye n'igihe ku isi.

Nibyo koko, ikoreshwa rya MUBAZI rikoreshwa hamwe na hamwe ku isi cyane cyane mu mamodoka. Urugero ni mu mujyi wa Londres mu Bwongereza.

Kubera uburemere bw'icyo kibazo, GAHUZAMIRYANGO yahisemo gutegura ikiganiro cy'imvo n'imvano kigamije gucukumbura icyo kibazo.

Abatumire bacu twari twatumiye Daniel Ngarambe ukuriye ishyirahamwe ry'abamotari mu rwanda, FERWAKOTAMO na Immaculee Ingabire umuyobozi wa Transparency International mu Rwanda bemera kuza mu kiganiro ariko ntibahavuye baboneka kuri telephone. Uwo twashoboye kubona ni Frank Tumwesigye utwara taxi zikoresha MUBAZI mu mujyi wa Londres mu Bwongereza. Twanatumiye n'uruhande rwa leta y'u Rwanda ariko Alain Mukurarinda umuvugizi wungirije wa leta avuga ko bidakwiye ko yajya ubu muri iki kiganiro kuko ari mu biganiro bishakira umuti icyo kibazo, yizeza ahubwo ko yavuga bamaze kubona igisubizo. BBC GAHUZAMIRYANGO yanagiye muri RURA ikigo cy'igihugu ngenzuramikorere ku mirimo imwe n'imwe ifitiye igihugu akamaro cyafashe icyemezo cyo gushyiraho Mubazi, ijya ndetse no mu kigo cyakoze izo Mubazi, cya Yego Innovation ariko bose ntibabonets muri iki kiganiro.

Iki kiganiro mwagiteguriwe kandi murakigezwaho na Felin Gakwaya.