Imvo n'imvano ku ngaruka zo gufunga imipaka hagati y'Uburundi n'u Rwanda
Uyu munsi ikiganiro cyacu kiravuga cyane ku mibereho y’abaturage baturiye ibice by’umupaka uhuza u Rwanda n’u Burundi. imigenderanire hagati y’ibihugu byombi yahagaze bitewe n’umubano utameze neza kuva mu mwaka wa 2015 ubwo mu Burundi hageragezwaga umugambi wo guhirika ubutegetsi bwa nyakwigendera Pierre Nkurunziza.
U Burundi bwashinje u Rwanda kuba inyuma y’uwo mugambi ari nako u Rwanda rubihakana rwivuye inyuma.
Abaturage baturiye ibice by’umupaka ku ruhande rw’u Rwanda baravuga ko mbere bagishobora kwambuka bakoraga ubucuruzi bwambukiranya imipaka na bagenzi babo b’i Burundi kandi ko amasoko yo mu bice batuyemo nayo yakururaga cyane abarundi bakaza kuyahahiramo,bityo bikabafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi. Bifuza ko ibihugu byombi byakumvikana imipaka igafungurwa.

Ahavuye isanamu, BBC GAHUZA
Kuva mu mwaka ushize hagiye haba ibiganiro bihuza abayobozi b’intara n’uturere duhana imbibi b’ibihugu byombi. U Rwanda rwanohereje i Burundi intumwa zirimo Ministre w’intebe ndetse na Perezida w’umutwe wa Sena.
Mu ntangiriro z’iki cyumweru U Burundi nabwo bwohereje intumwa mu Rwanda zari ziyobowe na Minisitiri ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Urubyiruko, Umuco, na Siporo, Amb. Ezéchiel Nibigira,zakiriwe na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame.
Abasesenguzi mu bya politiki bavugako abayobozi mu nzego zo hejuru z’ibihugu byombi aribo bafite urufunguzo mu kugarura umubano w’ibihugu byombi,nabo turabaha ijambo.
Ikiganiro ni Imvo n’imvano ,icyo kuri uyu wa gatandatu mwagiteguriwe kandi murakigezwaho na Yves Bucyana.