Imvo n'imvano ku ubwisanzure bw’itangazamakuru mu Rwanda

Insiguro y'amajwi, Akimana Latifat ari kubaza ibibazo umuturage

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 18 z’ukwezi kwa 12 umwaka wa 2021 ikiganiro cyacu kiribanda kuri raporo iherutse gusohorwa n’ikigo cya leta y’u Rwanda gishinzwe imiyoborere- RGB mu magambo ahinnye.

Muri iyo raporo yasohotse mu kwezi gushize kwa 11 iki kigo kivuga ko ubwisanzure bw’itangazamakuru mu Rwanda buri ku kigero cya 93,7%; ubwo gutanga ibitekerezo bukaba kuri 86%; ubwigenge ku murongo w’amakuru buri kuri 87% mu gihe uburenganzira bwo kugera ku makuru buri kuri 77,8%.

Ni mu gihe Raporo yo mu kwezi kwa kane ya World Press Freedom Index ku bwisanzure bw'itangazamakuru mu bihugu 180 ishyira u Rwanda ku mwanya wa 156, kimwe mu bihugu 130 ivuga ko itangazamakuru 'rikinizwe'.

Mu kigo cy’u Rwanda gishinzwe imiyoborere aricyo gikora iyo raporo - ubu isohotse bwa kane – bishimira ibyayivuyemo bakavuga ko ari "igipimo cyo kwisuzuma".

Abanyamakuru bafite ibitekerezo bitandukanye kuri iyo raporo: hari ababona ko iyi mibare yatangajwe iri hejuru cyane ugereranyije n'uko ibintu bimeze, abandi bakavuga ko bikigoye kuvuga ubwisanzure bw’itangazamakuru mu Rwanda mu gihe ibitangazamakuru byinshi byugarijwe n’ubukene n’ubumenyi bucye.

Umuryango w’abanyamakuru mu Rwanda ARJ wo usanga hari intambwe igenda iterwa kuri biriya bipimo by'ingenzi mu mwuga w’itangazamakuru. Impuguke mu itangazamakuru zo zinenga ko itegeko ririho ritanga icyuho cy’uko n’abatarize bashobora kuba abanyamakuru. Twifuje ko abo mu kigo cya leta gishinzwe imiyoborere-RGB babana natwe muri iki kiganiro, ariko ntibatwemerera.

Ikiganiro Imvo n’Imvano cyo kuri uyu wa gatandatu mwagiteguriwe kandi murakigezwaho na Yves Bucyana.