Imvo n'Imvano na Faustin Rusanganwa wazengurutse muri Afurika n'i Burayi ku igare (igice cya 2)
Nongeye kubaha ikaze mu kiganiro cy'Imvo n'Imvano cyo kuri uyu wa gatandatu tariki 12/9/2020. Nkuko nabibemereye mu kiganiro gishize, uyu munsi turakomeza ikiganiro twagiranye n'Umunyarwanda Faustin Rusanganwa, wakoze urugendo ku igare mu bihugu 23 byo muri Afurika n'Uburayi mu myaka 5.
Mu cyumweru gishize, Faustin Rusanganwa yasohoye igitabo yise "MY EXILE TO THE WORLD, A CITIZEN OF THE WORLD", bivuga ngo "Ubuhunzi bwanjye ku isi, umuturage w'isi ".
Mu cyumweru gishize Faustin Rusanganwa yadutekerereje (yatudondoreye) ibyo yaciyemo mu bihugu bya Afurika, ari byo u Burundi, Tanzania, Kenya, Somalia, Ethiopia, Uganda, Sudan, Misiri, Centrafrique, Cameroun, Nigeria, Niger, Algeria, Upper Volta (Haute Volta) ubu yitwa Burkina Faso, Mali, Sénégal, Canary Islands na Maroc. Uyu munsi turakomezanya na we aho yari ageze agiye kuva muri Afurika ajya ku mugabane w'Uburayi.
Mu batwandikiye ku rubuga rwacu rwa Facebook bamaze kumva icyo kiganiro, harimo abibajije niba koko ibyo avuga ari ukuri. Byatumye dushaka bamwe mu bo yavuze bamufashije, maze dushobora kubona Jean-François Durieux, Umubiligi wakoraga mu ishami rya ONU ryita ku mpunzi HCR muri Sudan, yavuze ko yamufashije kubona ikindi cyangombwa cy'ubuhunzi bituma akomeza urugendo.
Turanaha umwanya umwe mu bamubonye mu Burundi aho yatangaga ibiganiro agarutse akubutse muri urwo rugendo.
Iki kiganiro mwagiteguriwe kandi murakigezwaho na Félin Gakwaya.