Coronavirus: Imvo n'Imvano ku ishusho y'ubukerarugendo mu Rwanda muri iki gihe
Mwiriweho nshuti muteze amatwi BBC, ni umwanya w'ikiganiro Imvo n'Imvano, turi ku wa gatandatu tariki 25 ukwezi kwa 7 mu mwaka wa 2020.
Imvo n'Imvano y'uyu munsi iribanda ku ishusho y'ubukerarugendo mu Rwanda nyuma yaho uru rwego rubarwa nk'inkingi ya mwamba y'ubukungu bw'u Rwanda rusubukuriye ibikorwa byarwo.
Urwego rw'ubukerarugendo ni rumwe mu zazahajwe cyane n'icyorezo cya coronavirus.
U Rwanda rwagabanyije ku kigero cya 86 ku ijana ibiciro byo gusura ingagi zo mu birunga ndetse ikigo gishinzwe kwihutisha iterambere ry'u Rwanda (RDB) gishishikariza amahoteli gushyiraho uburyo bwo kureshya no korohereza abayagana.
Turajya mu Kinigi kureba uko byifashe. Ba mukerarugendo baravuga iki nyuma y'igihe cy'amezi arenga 3 badasura ingagi?
Mu rwego rwo kuzanzahura ubukerarugendo kandi, mu Rwanda hatangijwe ubukerarugendo bushingiye ku igare.
Muri uwo mugambi, amagare ari kwifashishwa mu gusura ibice nyaburanga bitandukanye. Turajya mu kigo gitangirwamo amahugurwa mu bigendanye n'amagare kiri mu mujyi wa Musanze batubwire uko gahunda z'ubwo bukerarugendo ziteye.
Turaha ijambo bamwe mu banyamahoteli yakira ba mukererarugendo ndetse na bamwe mu bafite amakompanyi atwara akanafasha ba mukererarugendo, batubwire uko ibintu byifashe nyuma y'aho ubukerarugendo bukomorewe gukomeza ibikorwa.
Ikiganiro cyo kuri uyu wa gatandatu mwagiteguriwe kandi murakigezwaho na Yves Bucyana.