Ubushakashatsi buvuga ko umubyibuho ukabije ushobora kwiyongera ku isi

Ahavuye isanamu, AFP
Ubushakashatsi bushya buvuga ko umubare w'abana bafite umubyibuho ukabije ushobora kwiyongera mu myaka icumi iri imbere, bikagora inzego z'ubuzima ku isi.
Ubu bushakashatsi bwakozwe n'ishyirahamwe mpuzamahanga rirwanya umubyibuho ukabije buvuga ko umubare w'abana bari mu cyiciro cy'ababyibushye cyane uzagera kuri miliyoni zirenga 250 mu mwaka wa 2030, uvuye kuri miliyoni 150 z'abana bafite umubyibuho ukabije bari ku isi muri iki gihe.
Iryo shyirahamwe rivuga ko kwiyongera kw'ibiryo bisigaye bicuruzwa bihiye cyangwa bipfundikiye bifite intungamubiri nke (bizwi nka 'junk food') ari byo biri kubigiramo uruhare, kongeraho kuba za leta zisa nk'izijenjetse mu kugira icyo zikoze ku biryo nk'ibyo.
Ubu bushakashatsi buvuga ko Ubushinwa n'Afurika y'Epfo bishobora kuzaba ari byo byiyongeramo cyane umubare w'abana bafite umubyibuho ukabije.






