Ibitangazamakuru birenga 300 byo muri Amerika byamaganye Perezida Trump

Ikinyamakuru The Boston Globe ni cyo cyasabye ibindi bitangazamakuru gushyira hamwe mu nkuru z'ibitekerezo zigamije ubwigenge bw'itangazamakuru

Ahavuye isanamu, AFP

Insiguro y'isanamu, Ikinyamakuru The Boston Globe ni cyo cyasabye ibindi bitangazamakuru gushyira hamwe mu nkuru z'ibitekerezo zigamije ubwigenge bw'itangazamakuru

Ibitangazamakuru birenga 300 byo muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika ku wa kane byatangije igikorwa cyo guhangana n'ibikorwa bya Perezida Donald Trump bivuga ko byibasira ubwigenge bw'itangazamakuru.

Mu cyumweru gishize, ikinyamakuru The Boston Globe cyahamagariye ibindi kwamagana ku rwego rw'igihugu icyo cyise "intambara mbi" ya Perezida Trump yibasira itangazamakuru.

Icyo gihe cyakoresheje ubutumwa bwo ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter bwa #EnemyOfNone, bishatse kuvuga ko itangazamakuru "nta we ryanga."

Bwana Trump yasuzuguye inkuru z'ibitangazamakuru avuga ko ari "inkuru z'ibihuha" ndetse yibasira n'abanyamakuru avuga ko ari "abanzi ba rubanda."

Impuguke z'umuryango w'abibumbye zavuze ko iyi myitwarire ya Bwana Trump, yongera ibyago by'uko abanyamakuru bashobora gukorerwa ibikorwa by'urugomo.

Perezida Trump yashinjwe ko imyitwarire ye yongera ibyago ko abanyamakuru bakorerwa ibikorwa by'urugomo

Ahavuye isanamu, AFP/GETTY

Insiguro y'isanamu, Perezida Trump yashinjwe ko imyitwarire ye yongera ibyago ko abanyamakuru bakorerwa ibikorwa by'urugomo

Ku itariki ya 16 y'uku kwezi kwa munani, ikinyamakuru The Boston Globe cyari cyasezeranyije ko giteganya kwandika inkuru y'igitekerezo igaragaza "ibyago ubutegetsi buriho [muri Amerika] buteza mu kwibasira itangazamakuru."

Ku ikubitiro, ibitangazamakuru 100 byari byavuze ko nabyo bizabigenza gutyo, none uyu mubare wiyongereye ugera ku bitangazamakuru 350 birimo n'ibyo hanze y'Amerika - nk'ikinyamakuru The Guardian cyo mu Bwongereza.