Abakinnyi 200 basabye ubuhungiro muri Australia

Ahavuye isanamu, Getty Images
Abakinnyi magana abiri bari baritabiriye imikino ngororangingo ya Commonwealth iherutse kubera muri Australia basabye ubuhungiro muri icyo gihugu -- uyu mubare ukaba ari nini kurusha uko byakekwaga.
Abakinnyi ngororangingo bava mu bihugu binyuranye birimo abari bahagarariye amakipe yo muri Afurika mu kwezi gushize ntawongeye kubaca iryera aho bari bacumbikiwe.
Abaharanira uburenganzira bw'ikiremwamuntu batekereza ko bamwe mu bakinnyi ba Commonwealth n'abakozi babafasha basaba ubuhungiro badashaka gusubira mu bihugu byabo kubera gutinya ko bahohoterwa ku mpamvu z'ubuzima bwabo ku bijyanye n'imibonano mpuzabitsina.

Ahavuye isanamu, Getty Images
Abandi bakinnyi 50 impushya zo kuba muri icyo gihugu zarangiye ntibarimenyekanisha mu butegetsi bwa Australia.
Leta ntabwo iratangaza ubwenegihugu bwabo.
Hari ariko amakuru avuga ko baturuka mu bihugu bya Cameroon, mu Rwanda, Sierra Leone na Uganda.
Mbere hatekerezwaga ko ababarirwa kuri cumi na babiri aribo batasubiye mu bihugu byabo ubwo imikino ngororangingo ya Commonwealth yarangiraga.






