King James avuga impamvu yashyize Claudine Mukarusine mu mashusho y'indirimbo

Insiguro y'amajwi, King James avuga impamvu yashyize Clodine Mukarusine mu mashusho y'indirimbo

Guhohoterwa kw'abafite ubumuga bw'uruhu bakunze kwitwa ba "nyamweru" ngo ni kimwe mu byatumye Ruhumuriza James, uzwi nka King Jame, ashyira umukobwa ufite ubwo bumuga mu ndirimwo ye.

Amashusho y'indirimbo Igitekerezo yasohotse mu 2019, amaze kurebwa inshuro zirenga miriyoni ebyiri, kandi kuva icyo gihe benshi baribazaga icyatumye King James akoresha Claudine Mukarusine, kandi ari ibintu bitamenyerewe.

Na BBC Gahuzamiryango yagize amatsiko yo kumenya icyatumye King James afata icyo cyemezo, turamwegera aratubwira.