Pablo Escobar: Uwo bari bafatanyije gucuruza ibiyobyabwenge yarekuwe

Ahavuye isanamu, Getty Images
Umugabo wafatanyije na Pablo Escobar gutangiza ubucuruzi bwagutse bw'ibiyobyabwenge bwamenyekanye ku isi nka Medellin cartel yageze mu Budage nyuma yo kurekurwa na gereza yo muri Amerika.
Carlos Lehder, w'imyaka 70 ufite ubwenegihugu bwa Colombia n'Ubudage, yamenyekanye cyane kubera gushinga ikimeze nk'ikicaro cy'ubwo bucuruzi ku kirwa bwite kiri muri Bahamas.
Yafashwe mu 1987 yohererezwa ubutabera bwa Amerika akatirwa gufungwa burundu kongeraho imyaka 135 y'igifungo.
Iki gihano cyaje koroshywa nyuma y'uko agaragaje ubushake bwo gufatanya n'abategetsi.
Umukobwa we Mónica, yabwiye ikinyamakuru Semana cyo muri Colombia ko se afite indwara ya cancer azavurirwa mu Budage afashijwe n'umuryango ufasha kuko nta benewabo ahafite.
Bwana Lehder yari yarashyizeho ahantu indege zagezaga ibiyobyabwenge ku kirwa kiri kuri 340Km uvuye ku mwaro wa leta ya Florida,US, abifashijwemo n'abategetsi baho bahawe ruswa.
Nyuma yaje gufatwa n'ingabo za Colombia, bivugwa ko yatanzwe na mugenzi we Escobar, ahita yohererezwa Amerika yari iyoboye urugamba n'abacuruza ibiyobyabwenge bari bafite indiri muri Colombia.
Igifungo cye cyaje koroshywa amaze gutanga ubuhamya ko bakoranaga na perezida wa Panama Manuel Noriega wabemereraga gucisha Cocaine muri iki gihugu.

Ahavuye isanamu, Getty Images
Lehder yari yarahawe ubwenegihugu bw'Ubudage bivuye kuri se wahavuye akaza gutura muri Colombia.
We ntabwo yari yarigeze agera mu Budage, ubu ntabwo azakurikiranwayo kuko yamaze kurangiza igihano cye muri gereza muri Amerika nk'uko bivugwa n'ikinyamakuru DW.
Oscar Arroyave umunyamategeko we yabwiye ibiro ntaramakuru Associated Press ko Lehder adashaka gusubira muri Colombia kuko abategetsi mu Budage bamwemereye gutura i Berlin.
Uyu mugabo yavuye muri gereza muri Amerika ahita ashyikirizwa abategetsi ku ruhande rw'Ubudage atwarwa mu ndege yavuye i New York ijya Frankfurt nk'uko bivugwa na Spiegel Online.

Ahavuye isanamu, National Narcotics Directorate
Bivugwa ko Medellín cartel, yari ikuriwe na Pablo Escobar na Carlos Lehder, yoherezaga 80% bya cocaine yagurishwaga muri Amerika mu myaka ya 1970 na 1980.
Pablo Escobar - ubufatanye bwe na Lehder kompanyi ya Netflix yabukozemo filimi ya serie yitwa Narcos - we yishwe mu 1993 arashwe n'abapolisi mu mujyi wa Medellin mu gihe yarwanaga kugira ngo adafatwa akajyanwa muri Amerika.










