Impungenge z'Amerika n'Ubwongereza ku nyito ya Jenoside yo mu Rwanda zaba zishatse kuvuga iki?

Insiguro y'amajwi, Impungenge z'Amerika n'Ubwongereza ku nyito ya Jenoside yo mu Rwanda zishatse kuvuga iki?

Itangazo ry'uhagarariye Leta Zunze Ubumwe z'Amerika mu muryango w'abibumbye rivuga ko kuva "umunsi mpuzamahanga wo kuzirikana kuri jenoside yo mu Rwanda" washyirwagaho mu 2003, itariki ya karindwi y'ukwa kane yibukwaho abagabo, abagore n'abana barenga ibihumbi 800 bishwe mu bwicanyi ndengakamere.

Muri iryo tangazo ryo mu kwezi kwa kane ariko ryagiye ahagaragara mu mpera y'ukwezi gushize, Ambasaderi Kelly Craft avuga ko cyo kimwe n'ibindi bihugu bigize ONU, Amerika izakomeza gushyigikira uwo munsi wo kuzirikana kuri jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 mu kwibuka abayiguyemo n'abayirokotse.

Kubw'iyo mpamvu, Amerika ivuga ko itewe impungenge n'impinduka zakozwe ku nyandiko guhera mu mwaka wa 2018 ndetse zigakomeza kugeza ubu. Ivuga ko izo mpinduka zigabanya ibikubiye mu mwanzuro wa ONU, hibandwa ku kuvuga gusa kuri jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Amerika ivuga ko iyo nyito itagaragaza byuzuye ubukana bw'ubwicanyi bwakorewe andi moko. Ivuga ko Abahutu benshi n'abandi bantu na bo bishwe muri jenoside, barimo n'abiciwe kuba batari bashyigikiye ubwicanyi bwarimo gukorwa. Ikibutsa ko kunanirwa kwibuka no guha icyubahiro abandi bishwe bitanga ishusho ituzuye y'iki gice cy'amateka mabi.

Amerika ivuga ko gusubiramo imvugo ijyanye na jenoside zabaye bitanga urugero rubi kandi biteza ibyago byuko hasubirwamo inyito z'indi minsi yo kuzizirikanaho.

Amerika ivuga ko ibabajwe n'uko ibiganiro byagejeje kuri uwo mwanzuro byagenze, nubwo itagamije ko hakorwa amatora kuri uwo mwanzuro, ngo bitava aho bibonwa nkaho idashyigikiye ko habaho ubutabera ku bazize jenoside. Gusa ivuga ko ihangayikishijwe n'uko uko ibiganiro byagenze bishobora kuba ari byo byatumye habaho iyo nyito ituzuye.

Ubwongereza nabwo bwavuze ko bufite impungenge ku nyito ya jenoside yo mu Rwanda.

Jonathan Allen wo mu biro by'uhagarariye Ubwongereza muri ONU, avuga ko Ubwongereza bushyigikiye byimazeyo kwibuka abazize jenoside yo mu Rwanda kandi ko ari ingenzi ko hibukwa abayizize bose.

Avuga ko Ubwongereza butemeranya n'imvugo ya "jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994".

Avuga ko nkuko Ubwongereza bwabivuze mu myanzuro yabanje, Abahutu n'abandi bishwe na bo bakwiye kwibukwa. Bwana Allen avuga kandi ko hari amakosa yabayeho ku bijyanye no gukorera mu mucyo no mu biganiro byagejeje ku iyemezwa ry'uwo mwanzuro w'umunsi mpuzamahanga wo kuzirikana kuri jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Mu gusubiza Amerika n'Ubwongereza, leta y'u Rwanda, ibinyujije kuri ambasaderi Valentine Rugwabiza uhagarariye u Rwanda muri ONU, ivuga ko nubwo ibyo bihugu byombi bigaragaza ko bizi akamaro ko kuzirikana ku byaranze amateka no kwibuka hirindwa ko jenoside yakongera kuba, byivuguruza mu kuvuga ibinyuranye cyane n'imyanzuro y'akanama k'umutekano ka ONU n'urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rw'i Arusha.

Madamu Rugwabiza avuga ko bijyanye n'igisobanuro cya jenoside cyemejwe na ONU mu mwaka wa 1946, uyu muryango w'abibumbye wemeje ko ubwicanyi bwabaye mu Rwanda mu 1994 buhuye neza n'icyo gisobanuro, ari nayo mpamvu washyizeho urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa Arusha mu kwezi kwa cumi na kumwe mu 1994.

Avuga ko urukiko rwa ICTR rwasanze ibyabaye ari jenoside yakorewe ubwoko bw'Abatutsi, nubwo hari abandi Banyarwanda bishwe kubera gusa n'Abatutsi. Yongeraho ko kurenga kuri iyo nyito byaba ari ukwirengagiza umwanzuro w'urukiko. Avuga kandi ko u Rwanda rwakwakira neza ko hongerwaho imvugo ya "n'abandi bishwe" nkuko bikorwa no ku zindi jenoside zabaye.

Anibutsa kandi ko buri tariki ya 13 y'ukwa kane, u Rwanda ruzirikana abanyapolitiki n'abandi bishwe batari mu bahigwaga bo mu bwoko bw'Abatutsi, ariko batari bashyigikiye jenoside.

Madamu Rugwabiza avuga ko uwo mwanzuro wo mu 2018 ujyanye n'amasezerano yo kurwanya jenoside. Ko ibivugwa n'Amerika n'Ubwongereza, aho guteza imbere ubwiyunge, biteza urujijo kandi ntaho bitaniye n'imvugo iri kwiyongera ikoreshwa mu karere k'ibiyaga bigari n'ahandi y'abahakana jenoside.

Asoza avuga ko ntawe u Rwanda rwigeze ruhatira kwemeza uwo mwanzuro kandi ko nta n'ububasha rubifitiye. Ko iyo nyito yemejwe binyuze mu biganiro n'ibihugu binyamuryango bya ONU.

Izo mpungenge zaba zishatse kuvuga iki?

BBC Gahuzamiryango yashatse kumenya icyo izo mpungenge z'Amerika n'Ubwongereza zaba zishatse kuvuga, nuko Prudent Nsengiyumva avugana na Ernest Sagaga, impuguke mu mategeko.

Bwana Sagaga avuga ko bigaragaza ko izo leta zigifite "ingingimira akaba ari yo mpamvu bagikomeje gusa naho bavuga yuko ibyo bifuzaga byose bitagiyemo".

Gusa Bwana Sagaga avuga ko uko kwibanda ku Batutsi byemejwe n'urukiko mpuzamahanga rw'Arusha rwemeje ko "ubwicanyi bwakorewe Abatutsi mu Rwanda ari jenoside".

Avuga ko icyaha icyo ari cyo cyose cyangwa icyaha cya jenoside kigomba kwemezwa n'urukiko, atari umuryango w'abibumbye wacyemeza nk'urwego rwa politike.

Ni ikiganiro cyahise ku wa gatanu ushize, mushobora kumva mukanze aho hejuru ku ifoto.