Rwanda: Mu rubanza rwa Sankara, uwategekaga Umurenge wagabweho igitero arasaba indishyi

Sankara umwaka ushize yerekwa abanyamakuru nyuma yo gufatwa

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Sankara umwaka ushize yerekwa abanyamakuru nyuma yo gufatwa

Jean Claude Mwambutsa/BBC Gahuzamiryango- i Nyanza

Mu rubanza ruregwamo Nsabimana Callixte uzwi nka Sankara uyu munsi rwagaragayemo umugabo uregera indishyi z'akababaro, uyu yategekaga Umurenge wa Nyabimata wagabweho igitero n'inyeshyamba z'umutwe wa FLN mu kwezi kwa karindwi 2018.

Sankara yari umuvugizi w'uyu mutwe mu gihe ibi bitero byabaga, yafashwe umwaka ushize mu birwa bya Comores mu buryo butasobanuwe.

Vincent Nsengiyumva, wategekaga uyu murenge wo mu karere ka Nyaruguru wegereye ishyamba rya Nyungwe, yakomerekejwe n'izi nyeshyamba ndetse n'imodoka ye iratwikwa.

Ubwo urukiko ruburanisha imanza z'iterabwoba i Nyanza mu majyepfo y'u Rwanda rwasubukuraga uru rubanza uyu munsi, Bwana Nsengiyumba yari ari mu cyumba cy'iburanisha n'umwunganizi we.

Urukiko rwavuze ko Bwana Nsengiyumva aregera indishyi, nta bandi bantu baraboneka baregera indishyi muri uru rubanza.

Kugera mu cyumba cy'iburanisha uwinjira yabaga amaze gusakirwa ahantu habiri, uru rukiko rwari rurinzwe bikomeye n'abapolisi bazengurutse inyubako yarwo.

Uregwa yagejejwe mu rukiko yambaye umwambaro w'iroza w'imfungwa zo mu Rwanda. Ku maso wabonaga atuje ahugiye ku mpampuro nyinshi zigize idosiye ye.

Ubushinjacyaha nibwo bwahawe ijambo uyu munsi, bwabanje kuvuga ko bwemeye ko uru rubanza rubera muri uru rukiko aho kubera mu rwa gisirikare nk'uko bwari bwabisabye ubushize.

Ubushinjacyaha bwavuze ko uregwa ashinjwa ibyaha 16, ku isonga hari icyaha cyo kurema umutwe wa gisirikare utemewe.

Yarezwe iterabwoba n'ibyaha birishamikiyeho birimo ubwicanyi, gushimuta abantu, gukorana n'ibihugu by'amahanga hagamijwe gushoza intamabara ku Rwanda.

Yarezwe ubufatanyacyaha mu bwicanyi no gushimuta abantu bari mu modoka yategewe mu ishyamba rya Nyungwe ndetse no mu gitero cya Nyabimata.

Sankara yarezwe ko umutwe yavugiraga wagerageje kwigarurira igice cy'igihugu no kugitadukanya n'ahandi hasigaye.

Yarezwe kandi kwangisha abaturage ubutegetsi buriho avuga ko ari bubi ko bagomba kugira uruhare mu kubuhirika.

Ubushinjacyaha buvuga ko ibikorwa byakozwe na FLN ari we wabitegekaga nk'umuvugizi wayo ndetse ko yigambaga ibitero cyangwa akavuga amatangazo y'uwo mutwe avuga nabi ubutegetsi.

Iburanisha rya none ryarangiye ubushinjacyaha butarangije gusobanura ibyo burega Sankara, umucamanza yavuze ko iburanisha rizakomeza tariki 28 z'uku kwezi.

Ubushinjacyaha bwitezweho kwerekana ibimenyetso by'ibyo byaha mbere y'uko uregwa ahabwa ijambo.